Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Igitabo "AMATEKA YANJYE N’URWANDA" cya Sylvie Mukankiko cyamaze gusohoka. .
Igitabo "AMATEKA YANJYE N’URWANDA" cya Sylvie Mukankiko cyamaze gusohoka. .

ISOHOKA RY'IGITABO "AMATEKA YANJYE N’URWANDA"

  1. Ikigo cy'icapiro Editions la Pagaie gishimishijwe no kumenyesha abasomyi ko igitabo "AMATEKA YANJYE N’URWANDA" cyanditswe na Sylvie Mukankiko cyasohotse kw’italiki ya 15/05/2020.

Cyanditse mu kinyarwanda kinoze kandi cyumvikana kuri bose.

 

  • Igiciro ni 17€ (euros), harimo n’ikiguzi cya posita. Bivuga ko amafranga ya posita azatangwaho kado ku bazakigura mbere y’ukwezi kwa cyenda 2020 aho batuye hose.
  • Kugitumiza ni ugukoresha uburyo bukurikira :
  1. Email: editionslapagaie@yahoo.fr
  2. WhatsApp: +45 50 36 07 32
  3. Kuri website https://www.editions-la-pagaie.com/443054349/category/1334356/boutique-en-ligne

 

  • Umwanditsi Sylvie MUKANKIKO ni muntu ki?

Ni umunyarwandakazi utuye muri Denmark. Arangwa n’urugwiro, akunda umuco n’amateka y’u Rwanda. Mu kinyarwanda baravuga ngo ”Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya”. Muri iki gitabo Sylvie MUKANKIKO arageza ku basomyi amateka y’umuryango we, ubuzima bukomeye bahuye nabwo mu ntambara yo muri 1994 nyuma y’aho agizwe imfubyi n’ababisha, n’ukuntu yahunze u Rwanda akunda. Igitabo AMATEKA YANJYE N’URWANDA gikubiyemo amasomo menshi yafasha umuntu wese cyane cyane umunyarwanda gusubiza amaso inyuma agakuramo amasomo yamufasha kwihangana no kwiyunga n’ubuzima.

 

  • Incamake y'igitabo "AMATEKA YANJYE N'URWANDA"

Reka duhe ijambo Sylvie Mukankiko, ubwe adusogongeze muri make ku bikubiye mu gitabo cye : ”Mu kwezi kwa 4 umwaka wa 2008, naguye mu gahinda gakomeye cyane, mera nk’uvuye mu buzima. Narihebye bikomeye ngerageza no kuva mu mubili, ariko aho nagombaga kubikorera hari hamanitse ifoto y’UTUMALAYIKA tubiri, nabumbuye amaso mbona turandeba, numva ijwi rirambwiye ngo ”SIGAHO MAMA, TURAGUCYENEYE”!! Kuva uwo munsi nabonye imbaraga ntabasha kubona uko nsobanura, kuko numvise mbaye umuntu mushya.

Numvise mbaye MUKANKIKO nka mbere ya 1990, nkiri umwana w’umutesi utazi ko ubuzima buri imbere buzambera nk’umuti usharira. Natangiye kwikunda, ntangira gukunda isi n’abayituye, nkunda  umubiri wanjye dore ko cyera nkiri umwana hari abantu bari baranyumvishije ko mu bakobwa b’iwacu ari njye mubi. Bamaze no  kwitaba Imana hari uwambwiye ngo abakobwa beza barapfuye hasigara ababi! Nabaye ho numva ntari mwiza ariko nyuma y’icyo gihe iyo nirebye mu ndorerwamo mbona ndi mwiza! Mbona nseka neza kandi mfite n’amaso meza.

Natangiye kwiyumvamo ukwiyizera guhimbaje. Nongeye kubaho buri munsi numva mfite icyizere cy’uko ejo hazaza hazaba heza kurusha uyu munsi.

Namenye gutandukanya urupfu n’ubuzima bityo bituma mpora niteguye ko hari igihe nzaba ntari muri iyi si, kandi nyuma yanjye ubuzima bw’abandi bantu n’ibindi bintu bugakomeza ntahari. Numva ntari kamara.”
Sylvie Mukankiko

 

Tubaye tubashimiye.

Editions la Pagaie
 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article