Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

"BWAKI ITURUTSE IBUKURU..." : MUKAMURENZI JEANNE YANDIKIYE PREZIDA PAUL KAGAME

Inyandiko ya Mme Mukamurenzi Jeanne

Bwaki iturutse ibukuru, nako umwera uturutse ibukuru
 

Bwana Paul Kagame,

Ndagusuhuje,

Nyuma yo gutega  amatwi ijambo wagejeje ku bakozi bawe "Abayobozi b'igihugu" Ubwo watangizaga umwiherero wa 15, numvise bikwiye ko nakwandikira ibaruwa ifite umutwe w'iriya nyito.
Bwana Paul Kagame abakozi bawe wababwije 81 nkuko usanzwe ubikora nabo bagukomera amashyi nkuko bisanzwe, ariko hari ijambo wavuze ugana kumusozo nabonye ntaceceka ntagize icyo ndikubwiraho.
Nkuko ubuzi Njye ndi Umutaripfana utaniganwa ijambo, aho kugirango rinige nzemera unige wowe  Bwana Paul Kagame ariko ndikubwiye.

Bwana Paul Kagame,

Wagiye ugaruka  kenshi kubana barwaye bwaki, abaturage barwaye amavunja ndetse n'abaturage bararana n'amatungo, wababajije abakozi bawe ikibura kugirango ikibazo gikemuke, ugira uti harabura iki? Amafaranga?

Bwana Kagame,

Uretse kwiraza Inyanza uyobewe ko umutungo w'igihugu uwumarira mungendo uhoramo zawe bwite? Uyobewe ko umutungo w'igihugu uwumarira muntambara uteza mubihugu duturanye? Uyobewe ko amafaranga y'igihugu uya marira mubinyamakuru nka Jeune Afrique wishyura akayabo ngo bakwandike ko uri umuyobozi udasanzwe?
Amafaranga ukoresha yo kuniga impunzi zahunze ubwicanyi bwawe uyakurahe? Muma magi wacuruzaga?
None wibwirako abo bakozi bawe bakoresha amafaranga aturutse he?
Uzi uburyo inkiko zawe za gacaca zambuye abaturage imitungo n'amasambu, nigute abana babo batarwara bwaki?
Imisanzu itagira ingano iryo shya ryawe ryaka abacuruzi, nigute abana babo batarwara bwaki ? Nigute ibikorwa byabo bitangwingira?
Imisanzu wahatiye abaturage gutanga muri cya kigega cyawe cy'agaciro yabamariye iki? Nigute rubanda itarwara amavunja?

Wabwiye abakozi bawe ko banyura hejuru y'abaturage.

Bwana Paul Kagame,

Mmuri bariya bakozi bawe ntawatinyuka kukubwira ibyo ngiye kukubwira hano, ariko ni ukuri kandi nawe niba ugira umutima nama uzicare hasi ubitekerezeho uzasanga ari ukuri.
Muri bariya bakozi bawe ushinja kunyura hejuru y'abaturage NTAWE ubikurusha nta nuzigera abikurusha nabo babikora babikora babigukuyeho kuko uri uwambere mukugenda hejuru y'abaturage , nibyo biranga iyo ngoma yawe.

Bwana Paul Kagame,

Ushobora kubara inshuro wagenze muri za ndege zawe? Reka tubare kuva umwaka ushize kugeza magingo aya.
Ese amafaranga ukoresha muri izo ngendo zose uya kurahe? Si mumisoro yabariya baturage  uvuga barwaye amavunja? Abana babo bakicwa na bwaki?
Hari ukunyura hejuru yarubanda kurenze uko?

Niko se Bwana Paul Kagame, iyo ubona ugura ibimodoka bihenze, ugafata akayabo k'amafaranga ukagurira urubyaro rwawe imodoka zihenze aho buri mwana wawe agendera mumodoka igura akayabo ukoresheje amafaranga avuye mumisoro ya rubanda, hari ukunyura hejuru y'abaturage kurenze uko? Nigute batarwara amavunja? Nigute abana babo batarwara bwaki? Nigute batararana n'amatungo?
Nuwo mwiherero ubwawo ni ukunyura  hejuru y'abaturage kuko abo bakozi bawe ntakizima bageza kuri rubanda imyaka 15 ubazana kubihugikana aho ubundi imisoro ya Rubanda rugoka mukayikubita iposhi ngo muvuye mumwiherero. Nigute rubanda rwabura kwicwa na bwaki mugihe mwe banyamurengwe bagashize musesagura umutungo wa rubanda?

Bwana Paul Kagame,

Hari ijambo wabwiye abo bakozi bawe ngirango ngarukeho  cyane ari naryo ryanzinduye.
Mumagambo yawe ubwo wabwiraga abakozi bawe ibyerekeye ikimenyane wagize uti. "Ikimenyane giteye nka bwaki. Nacyo kiragwingiza. Ikimenyane, ikivandimwe, ubucuti iyo byageze mukazi, muri system nayo iramwara bwaki, nayo iragwingira.

Niko se Bwana Paul Kagame, ko ariwowe ushyiraho abakozi bo munzego zo hejuru, ukaba umugaba mukuru w'ikirenga w'ingabo, muricyo gisirikare kiraho mugihugu, wambwira umubare w'abasirikare bakuru n'abapolisi bakuru bo mubwoko bw'abahutu washyize muricyo gisirikare n' igipolisi ?Harya icyo si ikimenyane, si icyene wabo?
Abayobozi bo mu nzego zo hejuru z'igihugu bo mu bwoko bw'abahutu ni bande? Ngirente utumvikana?  Izina niryo muntu, Agirate se koko?

Bwana Paul Kagame,

Nubwo utajya ushaka kubikozwa ariko urabizi kuko niwowe wabikoze, ninayo mpamvu wanga ko abahutu bapfuye bazize ubwicanyi bwawe bibukwa.
Ariko se harya icyo  si icyene wabo?

Impfubyi z'abahutu zidafshwa nkuko izabatutsi zifashwa na FARG , zo si impfubyi? Hari ikimenyane kirenze icyo?

FPR ubereye umuyobozi, yiharira amasoko ndetse n'ibikorwa byose by'igihugu, amasoko aherezwa abatoni bake arinabo bigwijeho imitungu y'igihugu, harya icyo si ikimenyane? Si ikine wabo?

Bwana Paul Kagame,

Nawe bwaki yakugezeho kuko ntiyajya muri stystem ngo igusige kandi ari wowe ukuriye system yose.
Reka nkwibutseko kugirango bwaki ikire cyangwa kuyirinda bisabwa ko umuntu uyirwaye cyangwa ushaka kuyirinda arya ibiryo by'imvange bifite intungamubiri. Nigute igisirikare kigizwe n'abatutsi gusa cyabura kurwara bwaki ngo kinagwingire?
Nigute guverinoma yawe yiganjemo agatsiko k'abatutsi batoneshejwe yabura kurwara bwaki?

Bwana Kagame,

Muri ubwo buyobozi bwawe harimo bwaki iteye ubwoba kandi Uri nyirabayazana, nawe ubwawe urayirwaye.
Imvugo yawe igaragaza bwaki, imikorere yawe nibwaki, mbega nkuko wabyivugiye system yose yarangiritse, yaragwingiye, niyo mpamvu nirya vision 2020 yagiye nka nyomberi.
System uyoboye yaragwingiye niyo mpamvu muri iki kinyejana tugezemo abaturage bicwa n amavunja, bakararana n'amatungo, bakanywa amazi y'ibiziba.

System uyoboye yaragwingiye, ntacyo iteze kugeza kuri rubanda ikomeje kugoka.

Iyo system ni indembe iri muri cya cyumba cy'abarwayi b'indembe bategereje kuvamo umwuka, mbabajwe n'abizerako izazanzamuka.
Njye narangije gukura yo amaso.

Wirenganya abo bakozi bawe kuko Bwaki iturutse ibukuru.....

Umwanzuro.

Bwana Paul Kagame,

Ubuyobozi bwagwingiye  nk'Ubwo bwawe ntakindi bwa marira rubanda irimo igoka.
Iyaba koko system y ubutabera itaragwingiye, mbangusabye gufungura ziriya mfungwa zizira akarengane zi kava mugihome wazishyizemo zikaza kuzahura rubanda, zirashoboye kandi nawe urabizi.
Iyaba system y abinjira n'abasohoka itaragwingiye mba ngusabye ugafungura imiryango ukareka Padiri Thomas Nahimana na guverinoma ya Rubanda ayoboye bakaza bakazahura rubanda igoka, ariko amaherezo azaza kuko Urwanda ntabwo rwa komeza kuba kuri auto pilot kandi rufite aba pilot bashoboye baruzahura Rukava mumavunja, bwaki no kunywa amazi y ibiziba bituma rubanda rugwingira.

Bwana Kagame, mugusoza  ndagirango ngusabe gushyira inyungu z'igihugu n'izabanyarwanda muri rusange imbere, wowe nabo bakozi bawe mukareka kunyura hejuru yarubanda.

Umutaripfana,
Jeanne Mukamurenzi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article