Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Ubutumwa bwa Dr A Gasarasi

Banyarwanda ,
Umunsi utazibagirana mu Mateka
Kuko wateguwe n’Imana kuva kera
Uteganya itoto n’ituze
Ku Batura-Rwanda b’ibihe bizaza

Umunsi twibuka turata twogeza
Abarwanashyaka bacu b’ibanze
Babimburiye Rubanda rwagowe
Bahanguura ingoma ya Gihake
Batsinda kiboko na kija
Bimika Demokarasi ihamye.

Hali mu w’igihumbi maganurwenda
Mirongwitandatu isagukaho limwe
Kuli makumyabili n’umunani
Ho mu kwezi kwa Mutarama
Imana Itaramira u Rwanda
Iruha intwari z’indashyikirwa.

Urwatubyaye rurisuganya
Rusubiza ingobyi imugongo
Rwibaruka abatabazi batabarika
Bahangana n’abali ibihangange
Ibihanga byahanze ingoma-gito
Bahangarana n’ izuba n’inzara
Batinyuka imvura y’amahindu

Bahangana n’igitsure cy’abagashize
Bashishoza baharanira Rubanda
Rwali ruhanganye no gufata igihe,
Gukorerwa inkangara z’amaturo
Gushengurwa na shiku n’ikiboko
Uburetwa n’izindi ngoyi za kija
Zali zarajahaje bene Kanyarwanda.

Abo Barwanashyaka b’ibanze
Bahuriye i Gitarama ho mu Marangara
Barangurura ijwi bati: twarambiwe!
Twanze ingoma ya Gihake yikubira.

Dukuye ubwami turabuciye.
Duciye Karinga n’ibinyita byayo
Agasuzuguro ubwibone n’ubugome
N’andi manyanga abugaragiye.

Twimitse Republika iganje
Dushinze Ibendera litubereye
Umuhondo umutuku n’icyatsi
Bikenyeye mu nda inyuguti ya R.

Gergori Kayibanda nkubito y’imanzi
Na Dominiko Mbonyumutwa mu b’ingenzi
Babarangaza imbere mu b’Imena
Babagenda mu ruhando bemaraye.

Bicamumpaka aliwe Baltazari
Na Otto Rusingizandekwe badasigana
Baza babagwa mu ntege batijana
Haza na Gitera cyateye imfura agahinda

Ati ntaho mujya tutajyanye
Ingoma ze arazikiranura
Zisuka umulishyo w’intsinzi
Basanga Inteko ya mbere ayikwiye.

Balizihirwa baranezerwa
URwanda rwa Rubanda
Rutamba ineza ruvuza impundu
Ruliruhutsa rurahumeka.

Ibyali gihake bihinduka urwenya
Gikoloni nayo itaha iyo yavuye
Kwishyira ukizana bihabwa intebe
Umudendezo n’agaciro birahoberana.

Bene Rwanda bahabwa ijambo
Ijabo ry’abonkaga imitsi ya Rubanda
Likubitwa inshuro ubudasubirwaho
U Rwanda ruba ruratengamaye

Mu Mahoro y’Ubwigenge
No mu bumwe bw’Inyabutatu
Bwerekeza ejo h’umuseke ukebye
Ukebeye abatura-Rwanda bose.

Dr A Gasarasi 20180110

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article