Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Intabera za IBUKABOSE-RENGERABOSE mu Rwa Gasabo ziratabariza Rubanda

"Muraho,

Nyuma yo kubona akarengane kuri rubanda, tunejejwe no kubasangiza bimwe mu bibazo byabaye agaterera nzamba, guhera aho FPR ifatiye ubutegetsi, ibintu bikaba birushaho kudogera muri domaine Socio-Économique by'umwihariko.

1. Ikibazo cy'imisoro ku butaka  hagendewe ku gishushanyombonera cy'umujyi wa Kigali n'indi mijyi. Aho umuturage wari usanzwe ahinga hanyuma imiturire cyangwa inganda bikaba aribyo bizakorerwa aho atuye none akaba asabwa kwishyura amafaranga nk'ay'umuntu ufite amataje, cadastre cyangwa inganda, amafaranga atagize aho ahuriye n'umusaruro akura muri iyo sambu.

Natanga ingero  z'akarere ka Kicukiro, Gasabo, n'utundi. Aha uturere duhiga imihigo yo gukamura abaturage aho kubarengera. Niba ahantu hazubakwa inganda cyangwa amazu arenze ubushobozi bw'abaturage, kuki Leta itabimura? Ese abaturage bagiye kuzaterezwa cyamunara amasambu yabo babe impunzi? Kubera kutishyura iyo misoro ivugwa ku buryo  bishyuzwa ama miriyoni n'amamiriyoni.

2. Ikindi kibazo ni ikirebana no guhindura akazi ku bakozi ba Leta bacungwa na MIFOTRA aho umukozi atemerewe gusezera ku kazi mbere y'imyaka 3 yabirengaho agahanishwa gukurwa mu bakozi ba Leta burundu boshye umuntu wakatiwe n'inkiko nk'umunyabyaha! Na none uwihanganye agahindura akazi arengeje imyaka 3 akibeshya akajya gukorera hanze ya Leta, ahanishwa kuzagaruka muri Leta nyuma y'imyaka 5 nk'aho ari criminel! Ibi nta munsi bitavuzwe  ko bihabanye n'itegekonshinga n'uburenganzira bwa muntu ariko ntacyo birakorwaho.

3. Tranport rusange mu mujyi wa Kigali ikorwa nabi cyane, bigatuma abagenzi birirwa ku mihanda bakanaharara, Ibi bikaba biterwa n'ubuke bw'imodoka zemerewe gukora transport ku bw'inyungu za FPR yihariye amasoko yonyine igakuramo abari basanzwe bikorera ku giti cyabo n'imodoka zabo bakabajyana ahataba abagenzi. Iki kibazo ntawe utakizi. Ariko kuba abayobozi badatega public transport, bigaragara ko abegenzi ntawe bagira ubavugira. Ayo masosiyeti ya FPR, Royal, Retico, KBC, RTFC n'ibindi nk'uko FPR isanganywe ububandi yiharira ubucuruzi hafi ya bwose.

Birakwiye biratunganye kandi birimo agakiza ko abanyamashyaka n'impirimbanyi z'agateka ka muntu ko bamagana ubwo bushinyaguzi n'imyitwarire ya bubandi bya leta yo mu makoma.

Muri district Nyabihu uwitwa F.M. ngo yakuye ibirayi batamubwiye none bamufunze nyuma baza kumurekura bamuciye amande yibihimbi ijana 100k frws.

Murakoze cyane kudutabariza kuko ingoma ya FPR yanze ikaduhonyora."
 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article