Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
La Tribune Franco Rwandaise

La Tribune Franco Rwandaise

Le blog de Jean-Marie Ndagijimana

Ubutumwa Kagame yangejejeho muri Mata 1994 : "FPR ntaho ihuriye n'abo batutsi bo mu Rwanda utabariza kuko bemeye kuyoboka ingoma ya Habyarimana"

Ubutumwa Kagame yangejejeho muri Mata 1994 : "FPR ntaho ihuriye n'abo batutsi bo mu Rwanda utabariza kuko bemeye kuyoboka ingoma ya Habyarimana"

Ibi tubisanga mu gitabo "Uko Paulo Kagame yatanze Abatutsi ho ibitambo"

Igitabo cya JMV NDAGIJIMANA, Editions La Pagaie

"Singambiriye kugira uwo nshinja ibinyoma. Icyo ngaragaza gusa ni icyo nemera nshingiye ku buhamya bunyuranye n'ibimenyetso simusiga, ntibagiwe icyo nungutse maze gusesengura ibyo  nabayemo muri 1994.

 

Mu masaha no mu minsi yakurikiye urupfu rwa Perezida Habyarimana, nakomeje kuvugana na bamwe mu banyepolitiki n'abasirikari bari i Kigali. Byatumye nshobora gukurikiranira hafi ibyahaberaga nyuma y'icyuho cyatewe n'iyicwa rya Perezida wa Repubulika n'umukuru w'ingabo z'igihugu. Nashoboye gukurikiranira hafi ibyakozwe n'ingabo z'igihugu mu kugerageza guhagarika ubwicanyi bwari bwibasiye abaturage. Nagiranye ibiganiro byubaka na Jenerali Agusitini Ndindiliyimana na Koloneli Mariseli Gatsinzi amaze kugirwa umukuru w'ingabo z'igihugu. Abo basirikari bakuru bombi bakomeye nari mbazi kuva muri 1980 nkiri umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y'abakozi ba leta. Mariseli Gatsinzi ubu ni we Minisitiri w'ingabo muri guverinoma ya Paul Kagame (Igitabo cyasohotse Marseli Gatsinzi akiri ministre). Ashobora kwemeza cyangwa guhinyuza ibyo mvuga. Ndavuguruza ibyemejwe na bamwe, mpamya ko ingabo z'u Rwanda zakoze uko zishoboye ngo zumvishe FPR ko yahagarika imirwano ikanareka kwica abaturage mu gihugu. Ariko sinakwemeza ko ari ko byagenze ku ruhande rwa guverinoma ya Kambanda! Nkurikije ibiganiro bya telefoni nagiranye na bamwe mu bagize iyo guverinoma, nasanze batari bashyigikiye igisubizo kinyuze mu nzira z'amahoro.

 

Nahisemo gukorana n'ubuyobozi bukuru bw'ingabo z'igihugu twumvikanaga neza, mera nk'ubabera umuhuza mbafasha kugeza amakuru ya ngombwa kuri FPR nyuze ku bayihagarariye mu Buraya no muri Canada, nkorana kandi n'ibihugu by'inshuti nk'u Bufaransa. Ibyo biganiro byibanze ku cyifuzo cy'ubuyobozi bukuru bwa FAR cyo gushaka icyatuma ihagarikwa ry'imirwano rigerwaho. Ku itariki ya 16 Mata 1994, Koloneli Mariseli Gatsinzi yanyoherereje fagisi y'icyifuzo gikubiyemo ibyakorwa kugira ngo amahoro agaruke, ikigamijwe cy'ingenzi ari uguhagarika byihutirwa ubwicanyi bukorerwa abaturage. Nahise ntangira kugirana ibiganiro biruhanije mvugana kuri telefoni na Jacques Bihozagara na Patrick Mazimpaka, uwa mbere akaba yari ahagarariye inyeshyamba z'Abatutsi mu Buraya naho undi ari muri Kanada. Umunsi nagiranye ibiganiro n'abo bavugizi ba FPR bombi, uwa mbere yari mu butumwa mu Budage naho uwa kabiri yari i Kampala aho yanabonanye na amabasaderi w'u Rwanda i Buganda, Karaveri Kanyarushoki bari kumwe na Perezida Yoweri Museveni. Inyandiko y'ibyifuzo cya Koloneli Mariseli Gatsinzi nasigaranye kugeza magingo aya yagaragazaga nta buryarya ubushake bw'ingabo za guverinoma mu kugarura amahoro n'umutekano mu gihugu. Kugira ngo mfashe umusomyi kumva ibyari bihangayikishije ingabo za FAR mu by'ukuri, nandukuye ku buryo burambuye, ibyifuzo bya FAR.

«Kigali, ku itariki ya 16 Mata 1994

Ibyakorwa mu kugarura amahoro mu gihugu: Guhagarika kurasa n'ibindi bikorwa bya gisirikari (imirwano, gucengera, kubangamira ibyubatswe) mu rwego rwo:

Gufasha abayobozi bo nzego z'ubutegetsi kwegera abaturage no gukora amanama na za mitingi byo kubakangura kugarura amahoro.

Gufasha abashinzwe umutekano kugenzura, guhagarika no gukurikirana abagizi ba nabi. Birumvikana ko abajandarume, abapolisi, n'abagenzacyaha ntacyo bashobora gukora mu gihe FPR ikibarasaho.

Korohereza ababishinzwe kugeza imfashanyo ku mpunzi kubera imirwano no gukora indi mirimo y'ubutabazi.

Korohereza abantu mu guhungisha no kwita ku bakomeretse.

Korohereza abantu mu gukusanya imirambo no kuyishyingura.

Korohereza ababishinzwe mu gusana ibyasenywe n'intambara.

Koroshya isubukurwa ry'imirimo mu rwego rw'ubutegetsi n'ubukungu.

Gushyiraho inzira zinyuzwamo ingemu zigenewe ingabo ku mpande zombi z'abarwana.

Guhagarika ibitero n'ibikorwa byo kwihorera bya FPR.

Guhagarika ibikorwa by'ububeshyi n'ubushotozi mu itumanaho bicishwa kuri Radiyo MUHABURA n'abayikorera.

Gushakisha no gufata abasirikari bataye umurongo bakora ibikorwa by'ubusahuzi n'ubugizi bwa nabi bwibasira abaturage.

Gukora amanama menshi ahuza abayobozi ba FAR na FPR mu rwego rwo "kubaka ubwizerane".

Bishyizweho umukono

GATSINZI Mariseli

Col. BEM

Umugaba w'Ingabo z'Igihugu»

 

Koloneli Mariseli Gatsinzi navugishaga kenshi ku munsi, kimwe n'abo bakoranaga, yari ahangayikishijwe n'ubwicanyi bwakorwaga. Ndacyibuka uburyo yansabye akomeje gukora ibishoboka ngo numvishe FPR kwemera gutanga agahenge. Mariseli Gatsinzi yamenyesheje ko ingabo z'u Rwanda zagerageje kujya ahaberaga ubwicanyi kugira ngo zihagarike ubwicanyi bw'Interahamwe ariko zikabibuzwa n'urufaya rw'amasasu ya FPR. Ubuyobozi bukuru bw'ingabo z'u Rwanda bwasabaga agahenge k'amasaha 72 kugira ngo bushyireho umutwe udasanzwe ushinzwe kugarura umutekano mu gice kiyobowe n'ingabo za FAR. Muri icyo gihe na FPR yagombaga guhagarika ibitero byo kurimbura Abahutu mu duce yigaruriye.

Kuki basaba agahenge? Nyuma y'urupfu rwa Perezida Habyarimana, FPR yubuye imirwano aho yari ishinze ibirindiro hose. Birumvikana ko abasirikari ba FAR bari bahanganye n'umwanzi, mu gihe mu bice bitarimo intambara abaturage bakomeje kwicwa ntawe ubibona. Ingabo z'u Rwanda zifuzaga gukura igice cy'ingabo ku rugamba kigahabwa inshingano yo guhagarika ubwicanyi bw'Interahamwe, byaba ngombwa hagakoreshwa ingufu. Nkuko byavuzwe haruguru, ubutumwa bwa Koloneli Gatsinzi nabugejeje vuba na bwangu kuri Paul Kagame mbunyujije kuri ba bagabo babiri bari bamuhagarariye.

Hashize amasaha makumyabiri n'ane, Bihozagara na Mazimpaka barampamagara bamenyesha ko Paul Kagame yanze burundu icyifuzo cyo gutanga agahenge. Icyizere cyo guhagarika ubwicanyi cyahise kiba umuyonga.

Nyamara mu matangazo yawo, FPR yahamagariraga abantu guhagarika ubushotoranyi n'ubwicanyi, kandi yari imaze kwanga icyifuzo kizima, gifatika kandi gihamye cyashoboraga gukiza ubuzima bw'abavandimwe bacu. Nkurikije umuvuduko w'ibyakorwa, nakoze ibishoboka byose ngo numvishe ukuri abo twashyikiranaga, ngaruka cyane cyane ku makuba yari yugarije Abatutsi.  Jacques Bihozagara yanshenguye umutima ambwira aya magambo: «Bwana Ambasaderi, Abatutsi uvuga nimwe muzababazwa. Ababyeyi bacu twebwe impunzi bishwe muri 1959. Abatutsi basigaye mu Rwanda bakomeje gushyigikira ingoma ya Habyarimana, bityo bahitamo aho babogamiye. Uretse n'ibyo, Abatutsi bose barangije kwicwa. Nta wo gutabarwa usigaye!»

 

Twari ku itariki ya 17 Mata 1994. Kubwa FPR nta Mututsi wari usigaye mu Rwanda! Nubwo nari maze gucibwa intege n'ayo magambo, nibukije Bwana Bihozagara ko ubwicanyi butari bwakageze cyane mu perefegitura yose yo mu majyepfo y'igihugu yabagamo Abatutsi benshi. Na we ansubiza ko FPR itashakaga guhagarika intambara kandi ko umugambi wayo wari ugufata Kigali. Byanga byakunda! Ko uko byagenda kose ubwicanyi bw'Abatutsi butabuza FPR gukomeza kugaba ibitero. Hashize ibyumweru bike, namubonye aseruka ku mateleviziyo menshi asubiramo ko nta Mututsi wo gutabara wari usigaye mu Rwanda, ko guhagarika imirwano cyangwa kongera ingabo za MINUAR byaba nta shingiro bifite. Mbega ubugome! Mbega ubunyamaswa!

Imvugo n'imyitwarire ya FPR muri icyo gihe yanyumvishije ko kwamagana mu magambo itsembabwoko ryakorerwaga Abatutsi byari ugutanga umugabo ku mugaragaro imbere y'itangazamakuru no kwigaragaza neza, ariko mu by'ukuri iyicwa ry'Abatutsi bo mu gihugu ryari umugisha kuri Paul Kagame. Yagendeye ku kinyoma yemeza ko ashaka guhagarika itsembabwoko, nyamara mu by'ukuri abirwanya yivuye inyuma ubutaretsa. Impamvu ikaba ari uko, nkuko umukuru w'inyeshyamba yabitangaje, Abatutsi bo mu gihugu bari «barahisemo igice cyabo bashyigikira ubutegetsi bwa Habyarimana».

Nguwo umwanzuro nakuye mu biganiro nagiranye n'abayobozi ba FPR muri Mata 1994. Kuva icyo gihe, ibyakurikiyeho byahamije imyanzuro nari nagezeho. Nubwo ibyo bitagira abere abakoze itsembabwoko ryibasiye Abatutsi, wenda itsembabwoko ryari guhagarikwa mbere y'uko ukwezi kwa Mata 1994 kurangira, iyo iyo agahenge kasabwe na FAR kemerwa kandi kagashyirwa mu bikorwa. Ubuzima bw'abantu amagana n'amagana bwari gutabarwa. Ntitwiyibagize ko ihagarikwa ry'imirwano ryari ribangamiye ingamba zateguwe na Paul Kagame, nkuko turi buze kubibona mu mutwe ukurikira, mu mabanga yatangajwe na Jenerali Roméo Dallaire, umuyobozi mukuru wa MINUAR.

Article précédent Article suivant
Retour à l'accueil

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article