Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Itangazo IBRB/01/17 rigaya imvugo n’ibikorwa by’umunyamabanga nshingwa bikorwa wa komisiyo y’iguhugu yo kurwanya jenoside (CNLG)

Umuryango IBUKABOSE - RENGERABOSE umaze igihe witegereza ibibera mu gihugu cyacu cy’U Rwanda.

Ukurikije Inshingano zawo zo kurengera Abavukarwanda bose utajonjoye, utitaye ku bwoko bwabo, akarere, amadini n’ibindi byose biranga inyoko muntu nyarwanda,

Usanga mu myaka makumyabiri n’itatu ishize, ingoma ya FPR Inkotanyi yakoze ibishoboka byose kugira ngo iburizemo inshingano y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nkuko byari biteganyijwe mu masezerano y’amahoro ya Arusha yo kuwa 4/8/1993. Ingero ni nyinshi, mur’izo twakwibutsa izikurikira :

  •  Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) : kuva yajyaho yagaragaje kubogama bikabije. Bigaragarira mu maraporo yayo aho igenda itekinika igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge. NURC igera naho ivuga ko abana bo mu bwoko bumwe bonka ingengabitekerezo ya Jenoside mu mashereka y’ababyeyi babo, n’ibindi byinshi bigayitse bidafite aho bihuriye n’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
  • Ingando : zashyizweho kuva FPR igifata ubutegetsi mu rwego rwo gucengeza imyumvire n’amatwara byayo muri gahunda yo kwoza ubwonko bw’Abanyarwanda. Izo ngando zakwirakwijwe mu nzego zose z’igihugu ubu zikaba zarahindutse imyitozo ya gisirikari aho bamwe basigaye banazipfiramo, ndetse bikaba bigeze no mu bihaye Imana. Ingando iherutse yari iy’Ababikira.
  • Itorero ry’Igihugu (Intore) : ryashyiriweho (12/11/2007) kurema abacurabwenge b’ibinyoma, maze bagakwirakwizwa mu gihugu no mu mahanga muri gahunda yo guhiga, kugambanira, gutera ubwoba no kwica abadatekereza kimwe n’imyumvire ya FPR Inkotanyi.
  • Inama y’Igihugu y’Umushyikirano (Come and see - Ngwino Urebe) : inshingano zayo nta zindi uretse gushukisha bamwe mu mpunzi amafaranga, imyanya y’ubuyobozi, cyangwa gukomorerwa ibyaha baba barakoze. Ibyo byose ntaho bihuriye no kwunga Abanyarwanda ahubwo bikorwa mu nyungu za prezida Paul Kagame, hagamijwe kugundira ubutegetsi bw’igitugu no kwimakaza ishyaka rimwe rukumbi rya FPR Inkotanyi.
  • Gahunda za Ndi Umunyarwanda : nta kindi zigamije uretse gusiga icyasha igice kimwe cy’Abanyarwanda n’ababakomokaho bahozwa ku nkeke y’icyaha cya jenoside kubera ubwoko bakomokamo.
  • Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG) : kuva yashingwa imirimo yo kuyobora CNLG, Bwana Bizimana  Jean Damascene, haba mu mvugo cyangwa mu nyandiko, yagaragaje  cyane kwibasira bidasanzwe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu n’abandi bose batavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi, ndetse n’abanyamahanga batabona ibintu kimwe na Leta y’u Rwanda.

By’umwihariko, Bwana Bizimana  Jean Damascene yakunze kenshi kwivanga no gupfobya ibyemezo by’ubutabera mpuzamahanga n’ubw’ibihugu bimwe na bimwe nk’Ubufransa.

Mu nyandiko ye yo kuwa 31/8/2014 yise L’Itinéraire du génocide, yagaragaje ivangavanga n’ipfobya ry’amateka y’u Rwanda. Yibasiye cyane cyane amashyirahamwe, amashyaka ya politiki ya kera ndetse nay’ubu, n’abanyamahanga batabona ibintu nkawe. Yikomye by’umwihariko Kiliziya Gatolika akoresheje imvugo y’ibinyoma.

Mu nyandiko yasohoye kuri website « La nuit Rwandaise », Bwana Bizimana  Jean Damascene yikomye igihugu cy’Ubufaransa akirega kuba ngo cyaragize uruhare muri jenoside, yirengagije nkana ko icyo gihugu aricyo gihugu cy’amahanga cyonyine cyagerageje guhagarika jenoside kandi cyakijije ibihumbi bitabarika by’Abatutsi.

Ku ya 23/04/2016 mu binyamakuru binyuranye, Bwana Bizimana Jean Damascène yakoresheje imvugo yibasira ubwoko bumwe. Iyo myifatire ye igaragaza ko yamunzwe n’irondakoko

Mu nyandiko ndende yo ku ya 07/2/2017 yise « Iby’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Gashyantare 1991 – 1994 », Bwana Bizimana Jean Damascène yongeye gukoresha imvugo idashishoza, idatandukanya abanyabyaha n’inyangamugayo, ahubwo yoneye kugaragaza urwango afitiye Abanyarwanda bakomoka mu bwoko bw’Abahutu, ataretse no kwiha uburenganzira bwo gucira urubanza abo yateye icyasha cyo gupfobya cyangwa guhakana Jenoside.

Niyo mpamvu, ushingiye ku nyandiko n’ibikorwa bigayitse by’umuyobozi wa CNLG byavuzwe haruguru, umuryango IBUKABOSE - RENGERABOSE wamaganye wivuye inyuma imikorere n’imitekerereze mpezanguni iranga Bwana Bizimana Jean Damascène n’abafatanya-bikorwa be.

Umuryango IBUKABOSE - RENGERABOSE uharanira ukwishyira ukizana kwa buri Munyarwanda mu burenganzira bwe bwo kwibuka abe yabuze. Ushyigikiye nanone ko buri Munyarwanda, hatitaweho ubwoko cyangwa akarere akomoka, idini rye, imfubyi zose, abapfakazi bose, bafatwa kandi bagafashwa kimwe mu nzego zose z’ubuzima, hakurikijwe ubutabera butabogamye.

IBUKABOSE – RENGERABOSE yijeje Abanyarwanda muri rusange ko itazahwema guharanira ubumwe, ubutabera butabogamye no kwishyira ukizana kw’ikiremwa muntu, kurwanya ivangura n’icyatanya abana b’U Rwanda, icyababangamira cyangwa kikababuza ubuhumekero mu kwibuka Ababo, kwiyubaka nk’Abanyarwanda no kurengera inyungu zabo mu butabera.

Amategeko arengera ikiremwamuntu n’ubutabera mpuzamahanga ntibigarukira ku mbibi z’u Rwanda.

Twese hamwe, duhagurukire kwimakaza umuco w’ubutabera, ubumwe, amahoro n’bwiyunge hagati y’Abanyarwanda.

Bikorewe i Paris mu Bufransa, kuwa 11 Gashyantare 2017.

Umunyamabanga Mukuru wa IBUKABOSE - RENGERABOSE

NSHIMIYIMANA  E.

 

Iri tangazo rigejejwe kuri:

- Abanyarwanda bose aho bari hose

- Abayobozi ba Leta y’u Rwanda

- Amashyaka nyarwanda ya politiki

- Imiryango ya sosiyete sivile nyarwanda

- Bwana Bizimana Jean Damascène, umuyobozi wa CNLG

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article