Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
TFR-INFO

TFR-INFO

La Tribune Franco-Rwandaise

U Rwanda ruratangaza ko icyemezo cyafashwe n’u Burundi cyateye ingaruka zikomeye ku bucuruzi bw’u Rwanda

  • 11 Ukw’umunani 2016

 

Minisitiri w'ubucuruzi w'u Rwanda Francois Kanimba

 

Image caption

Minisitiri w'ubucuruzi w'u Rwanda Francois Kanimba yatangaje ko ibyo u Rwanda rwoherezaga mu Burundi biturutse ku musaruro ukomoka ku nganda muri rusange byagabanutseho 40%.

U Rwanda ruratangaza ko icyemezo cyafashwe n'u Burundi cyo gukumira ubucuruzi hagati y'ibyo bihugu ari icyemezo kiremereye kandi cyagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi bw' Rwanda.

Minisitiri w'ubucuruzi w'u Rwanda Francois Kanimba yatangaje ko ibyo u Rwanda rwoherezaga mu Burundi biturutse ku musaruro ukomoka ku nganda muri rusange byagabanutseho 40%.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru Minisitiri w'ubucuruzi ,inganda n'amakoperative yatangaje ko icyemezo giherutse gufatwa na Reta y'u Burundi cyo gukumira ubucuruzi hagati y'icyo gihugu n'u Rwanda cyakomye mu nkokora ubucuruzi bw'u Rwanda n'icyo gihugu ngo bwari butangiye kuzamuka ku buryo bushimishije:

"Ingenda zacu zari zimaze kugira umuvuduko w' ubucuruzi mu gihugu cy'u Burundi.abacuruzi benshi bari baragiyeyo bagasinya amasezerano n'abantu babafasha gucuruza ibicuruzwa bimwe na bimwe bikorerwa mu Rwanda ,ariko aho icyo gihugu kigiriye mu bibazo na mbere y'uko bafata icy cyemezo cyo kuvuga ngo ntibacuruza n'u Rwanda ,hagati y'umwaka 2014-2015 ibyo twoherezaga mu Burundi byagabanutseho hafi nka 40%".

 

Rwanda border

 

Image caption

Uruja n'uruza ku rubibe rw'Urwanda n'uburundi rwaragabanutse cane

Yavuzeko ubishyize mu mibare u Rwanda muri 2014 rwoherezaga mu Burundi ibicuruzwa bifite agaciro k'amadorali milioni 20 ,ayo akaba yaragabanutse ngo akagera kuri milioni 12 z'amadorali y'amerika.

U Rwanda ngo rwoherezaga mu Burundi ibicuruzwa bijyanye ahanini n'ibikomoka k'ubuhinzi harimo ibirayi,ibishyimbo ibigori,amata.

Gusa Minisitiri Kanimba avugako kubyo u Rwanda rwakuraga mu Burundi nta gihombo na gito ruzagira ngo kuko rwakuragayo I Mbuto gusa kandi ngo n'ubundi imbuzto zavaga no mu bindi bihugu bikikije u Rwanda nka Uganda ndetse na Tanzania.

Article précédent Article suivant
Retour à l'accueil

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article