Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
La Tribune Franco Rwandaise

La Tribune Franco Rwandaise

Le blog de Jean-Marie Ndagijimana

Jenoside yo muri 1994 : Ari Human Rights Watch, ari na Ambassaderi JMV Ndagijimana, ninde uvuga ukuri ? (Samuel Lyarahoze)

Jenoside yo muri 1994 : Ari Human Rights Watch, ari na Ambassaderi JMV Ndagijimana, ninde uvuga ukuri ? (Samuel Lyarahoze)

Basomyi ba TFR namwe mudukurikira kuri Facebook na Twitter 

Uyu munsi mugitondo, nabonye inyandiko nohererejwe n'umunyarwanda Samuel Lyarahoze utuye muri Danemark. Yahaye kopi abantu banyuranye ayishyira no ku rubuga DHR. 

Yambazaga ibibazo bitoroshye ariko by'ingirakamaro. Namusubije uko nshoboye, ariko nsanze ntabyihererana, nsanga ari ngombwa kubisangiza abasomyi ba TFR n'inshuti zidukurikira kuri Facebook na Twitter zacu.

Ibibazo Samuel Lyarahoze yambajije

2016-06-21 10:39 GMT+02:00 Lyarahoze Samuel <lyar66@yahoo.fr>:

Ikibazo kuri JMV Ndagijimana ku gitabo cyawe "Kagame yatanze abatutsi ho igitambo".

Inyandiko ikurikira Samuel Lyarahoze yayikoporoye muri rapport HRW (Human Rights Watch) yise The Rwandan Patriotic Front (HRW Report - Leave None to Tell the Story: Genocide in Rwanda, March 1999)

"Military Action

According to two highly-placed RPF leaders, they anticipated that the international community would help defend civilians should killings be launched on a massive scale.18 When neither the U.N. nor any foreign government showed any inclination to intervene, the RPF on April 9 proposed a joint operation with UNAMIR and the Rwandan army, with each to contribute 300 troops to end the slaughter. The RPF judged that number would suffice to stop the killings, most of which were being carried out by the Presidential Guard.19 The Rwandan army rejected the bid the next day nor would UNAMIR participate.

After this initiative failed, the RPF undertook on its own to halt the genocide. In one of the most dramatic cases documented, RPF forces arrived in the vicinity as government soldiers and militia were in the midst of what would have been a final assault on Rukara church. An account based on witness testimony relates that as sounds of battle between the RPF and government troops grew closer, thesoldiers fled and “the local militiamen threw their remaining stones and spears at the church, and then ran away, too.”20 In other locations, such as at Kabgayi diocese in central Rwanda, and at Rango south of Butare, militia waiting outside camps for the signal to attack Tutsi fled at the approach of RPF troops.21"  

 

Ikibazo: HRW yemeza ko FPR yasabye, le 09 avril 1994, gufatanya na les FAR, MINUAR (en tout 300 soldats) mu gutabara abatutsi bicwaga, les FAR bakanga. Mu gitabo cyawe uvuga "le contraire".

Ikibazo: Ari wowe na HWR ni nde uvuga ukuri? Niba se ari wowe ufite ukuri- ni byo nemera- nta buryo ufite bwo kuvuguruza ibinyoma bya HRW isi ikigenderaho mu gufasha umwicanyi Kagame?

Mbaye mbashimiye.

Igisubizo nahaye Bwana Samuel Lyarahoze

Le Mardi 21 juin 2016 13h44, IBUKABOSE - RENGERABOSE <jeanmarie.ndagijimana@gmail.com> a écrit :

Muvandimwe Samuel Lyarahoze,

Mu gitabo cyanjye "Paul Kagame a sacrifié les Tutsi" , (HOW PAUL KAGAME DELIBERATELY SACRIFICED THE TUTSI) natanze gihamya n'ibimenyetso byumvikana : 

- Nashyizemo ibarwa ya Etat-major des FAR nagejeje kuri FPR

- Natanze amazina y'uwayingejejeho (Marcel Gatsinzi) kandi nubu ndacyafite iyo nyandiko

- Natanze amazina y'abo nayigejejeho (Patrick Mazimpaka na Jacques Bihozagara

- Navuze igisubizo Kagame yampaye akinyujije kuri abo bagabo bombi bari bamuhagarariye mu Bubiligi no muli Canada

- Muri 2014 mu nama mpuzamahanga yabereye i La Haye (International Decision-Making in the Age of Genocide; Rwanda 1990-1994, The Hague, June 1-3, 2014) nabisubiyemo imbere y'abantu benshi barimo na Roméo Dallaire, Patrick Mazimpaka yari anyicaye imbere mbivuga mureba mu maso, iruhande rwe hari Charles Muligande, hirya ku rundi ruhande hari Jean-Damascène Bizimana (CNLG), Faustin Kagame umujyanama wa prezida Kagame, na Ambassaderi w'u Rwanda mu Buholandi. Abo bose bari bahagarariye Leta ya Kigali. Maze gutanga ubwo buhamya ndega FPR kuba yaranze ko jenoside ihagarikwa, ari Mazimpaka ari na bagenzi be ntawamvuguruje ahubwo bagiye mu bindi bashaka kuzana confusion ngo ndapfobya jenoside y'abatutsi ntaho bishingiye. 

- Muri iyo nama Gn Roméo Dallaire yageze aho arirekura, nawe ahamya ko Kagame yanze ko intambara ihagarara kugira ngo amahanga atabare

- Abari ba ambassaderi muli Conseil de sécurité muri 1994, nka ba ambassaderi ba US, UK n'abandi. Ambassaderi wa Etazuni za Amerika we yagezaho avuga ko FPR yari ifite "a cynical position", kuko ku ruhande rumwe Dusaidi wari uhagarariye FPR FPR i New York mu gitondo yababwiraga ko abatutsi bari kwicwa, ku manywa na nimugoroba agasaba Washington kutabyivangamo no kutavuga ko hari kuba jenoside kugira ngo Amerika na UN bidatabara. Amaze kuvuga ayo magambo, abadamu babiri bari muri délégation y'abanyamerika bararize ikiniga kirabafata bananirwa kuvuga ku buryo ijambo ryahawe abandi baza kubagarukaho nyuma nabo babisubiramo.

- N'ibindi byinshi bitakwira muri iyi nyandiko.

Muvandimwe Lyarahoze rero,

Ibyo wasaba HRW ni ibikurikira :

- Gutanga source y'aho babikuye. Ni muri FPR, ni muri UN, ni kwa Dallaire

- Kuvuga umuyobozi wa FAR basabye ko intambara ihagarara akabyanga, natwe tukazamubaza impamvu yanze.

Nibutse ko iriya tariki ya 9/4/1994 HRW ivuga ariho gouvernement ya Kambanda yiyise iy'abatabazi yagiyeho, bivuga ko na les FAR bari bakiri muri réorganisation nyuma y'iyicwa rya Prezida wa Republika na CEM Général Nsabimana Déo (RIP). 

- Niyo FPR yaba yarasabye guhagarika intambara, umuntu yakwibaza uwayoboraga FAR muri icyo gihe, akanibaza niba yari afite ubushobozi bwo gufata décision nk'iriya na ministre w'ingabo atarajyaho. 

Na none ariko niba wowe uzi uwafataga décisions mu gisirikari hagati ya 7/4 na 9/41994 wandya akara nkazamubaza iby'iyo proposition ya FPR n'impamvu FAR zaba zaranze guhagarika intambara yari imaze gushozwa na FPR. Njye nemera ko ntamuzi nubwo icyo gihe izina rya Col Bagosora ari ryo ryavugwaga cyane. Erega ntawe umenya byose ! 

Iriya nama mvuze haruguru yanyeretse ko icyitwa "communauté unternationale" kizi ukuri kwose ku byabaye mu Rwanda. Abanyarwanda bamwe nibo batarakumenya. Twakora iki ngo bakumenye ? That is the question.

Amb. JMV Ndagijimana

Samuel Lyarahoze yasubije ati

Merci beaucoup, très Cher Ambassadeur!

Ndahamya ko habonetse abagabo nkawe icumi mu Rwanda, bavuga ukuri bashize amanga, amahoro nyayo yasesekara iwacu i Rwanda.

Gusa, ndacyibaza, ndacyashakisha uburyo bundi butari ukwandika - kuko abantu benshi badakunda cyangwa badafite umwanya wo gusoma- twagaragaza uruhari rwa HRW ku karengane gakomeje kugirirwa Abanyarwanda.

Imana ibongerere imigisha n'ubugingo.

Umunyarwanda François Munyabagisha

utuye muri Canada yanditse ati :

« Urakoze Amb JMV kuli ubu buhamya. Wagize neza nawe Lyarahoze kubaza, kumenya biva mu gusubiramo. 

Uyu mwanzuro ufite agaciro gakomeye:"icyitwa "communauté internationale" kizi ukuri kwose ku byabaye mu Rwanda. Abanyarwanda bamwe nibo batarakumenya. Twakora iki ngo bakumenye ? That is the question" 

Dusome dusomeshe. Tuganire dutize ijwi ukuli. Twandike twagure isomero.

Erega demukarasi iba muli byose. Umwana uzasoma ibitabo icumi nka kiliya cya Amb JMV, ntabwo HWR izamubeshyeshya 5 nk'ibyayo. 


Bonnes lectures, bonnes écritures et larges couvertures, 

Best regards/ Avec respect

François Munyabagisha

Relais Canada International (Diapason Conseil) »

__________________________________________________________
__________________________________________________________

Inyandiko ishyizwe ku rubuga rwa TFR na JMV Ndagijimana

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 
2016-06-21 10:39 GMT+02:00 Lyarahoze Samuel <lyar66@yahoo.fr>:
Ikibazo (kuri JMV Ndagijimana) ku gitabo cyawe "Kagame yatanze abatutsi ho igitambo".
"Military Action
According to two highly-placed RPF leaders, they anticipated that the international community would help defend civilians should killings be launched on a massive scale.18 When neither the U.N. nor any foreign government showed any inclination to intervene, the RPF on April 9 proposed a joint operation with UNAMIR and the Rwandan army, with each to contribute 300 troops to end the slaughter. The RPF judged that number would suffice to stop the killings, most of which were being carried out by the Presidential Guard.19 The Rwandan army rejected the bid the next day nor would UNAMIR participate.
After this initiative failed, the RPF undertook on its own to halt the genocide. In one of the most dramatic cases documented, RPF forces arrived in the vicinity as government soldiers and militia were in the midst of what would have been a final assault on Rukara church. An account based on witness testimony relates that as sounds of battle between the RPF and government troops grew closer, thesoldiers fled and “the local militiamen threw their remaining stones and spears at the church, and then ran away, too.”20 In other locations, such as at Kabgayi diocese in central Rwanda, and at Rango south of Butare, militia waiting outside camps for the signal to attack Tutsi fled at the approach of RPF troops.21"
Ikbazo: HRW yemeza ko FPR yasabye, le 09 avril 1994, gufatanya na les FAR, MINUAR (en tout 300 soldats) mu gutabara abatutsi bicwaga... , les FAR bakanga. Mu gitabo cyawe uvuga "le contraire".
 
Ikibazo: Ari wowe na HWR ni nde uvuga ukuri? Niba se ari wowe ufite ukuri- ni byo nemera- nta buryo ufite bwo kuvuguruza ibinyoma bya HRW isi ikigenderaho mu gufasha umwicanyi Kagame?
 
Mbaye mbashimiye.
Article précédent Article suivant
Retour à l'accueil

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article