Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Source : Radio Itahuka

General Major Laurent Munyakazi yitabye urukiko Gacaca rw’umurenge wa Rugenge. Yatangiye ubuhamya kuri sitade iri mu kigo cya gisirikare cya Kigali, imbere y’abaturage benshi b’umugi wa Kigali, n’abasirikaren b’ingabo bakuru hafi ya bose, barimo n’Umuyobozi mukuru w’ingabo, General James Kabarebe.

Intandaro y’ihamagazwa rya General Major Munyakazi ni uko hari abatanze ubuhamya bamushinja ko yagiye aboneka ahantu hiciwe abantu, nko kuri St. Paul hiciwe abantu bazwi bagera ku 186 tariki ya 17 z’ukwa gatandatu muri 1994. Uwo munsi General Munyakazi, wari Lieutenant Colonel icyo gihe, ngo yahageze mu gitondo na nimugoroba nk’uko babimushinja. 

Ibyo General Munyakazi yabihakanye yivuye inyuma. Yemera ko ubwo yatabazwaga yasabye Capitaine Ntirugiribambe gutabara abagendarume boherejweyo, bakaba ari bo bishe abantu. Avuga ko atari na we wari ushinzwe kuharinda. Ahubwo ngo yabikoze mu rwego rwo gutabara kuko mugenzi we waharindaga yari yagotewe Kacyiru.

General Munyakazi asobanura ko aho yari ashinzwe kurinda, harimo na Kiliziya ya Mutagatifu Mikayire, ngo nta muntu wahaguye. Yatanze n’urugero rw’abo yarokoye bari bagiye kwicwa kuri Mille Collines, barimo n’umuryango w’uwahoze ari minisitiri,  Mulindangabo Ambroise. Ibyo ngo ni byo byatumye yimurira ibirindiro bye kuri Mille Collines kugira ngo arinde abantu.

N’ubwo General Munyakazi avuga ko hari abo yakijije, abamushinja bakomeje kumushinja bivuye inyuma. Uwitwa Hamidu Safari yavuze ko yamwiboneye n’amaso ye atanga grenade, ngo amaze kubaza ngo kuki nta mwanda wari uhari. Aha Safari yasobanuye ko ngo yashakaga kuvuga ngo kuki nta mirambo y’Abatutsi yari ihari.

Mu buhamya General Major Munyakazi yatanze yavuze yigarukiye ahanini ku mateka ya genocide.

KANDA HANO WUMVE UBUHAMYA BWA GEN. LAURENT MUNYAKAZI

**************************************************************

INYONGERA YA FONDATION IBUKABOSE-RENGERABOSE KU BUHAMYA BWA GEN. LAURENT MUNYAKAZI

Résultat de recherche d'images pour "ibukabose rengerabose"

Birababaje ko Kagame yishe Gen Laurent Munyakazi ataratanga ubuhamya ku bwicanyi we nabo bayoboranaga ingabo za FPR mu majyaruguru bakoreye abaturage bo mu Ruhengeri (Gatonde, Ndusu, Gakenke, Gatongo, ....) na Gisenyi (Mahoko, Rugerero, Rubavu) hagati ya 1997-1998 na 2003. Gen. Laurent Munyakazi na bagenzi be bo muli FPR baregwa cyane cyane kuba baratwikiye abaturage ibihumbi n'ibihumbi mu buvumo bwa bwo mu karere k'ibirunga. Ababiturusha babitugezaho, kuko ubuhamya bwa Gen. Laurent Munyakazi yabutanze afashwe mu ngoto na FPR mbere yuko imwivugana.

Ubuhamya Gen Laurent Munyakazi yatanze muri gacaca ku mugambi wa genocide
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article